RFA irakangurira Abaturarwanda kwirinda ibikorwa byateza inkongi y’umuriro yibasira amashyamba mu gihe cy’impeshyi

Huye, ku wa 28 Nyakanga 2025 - Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu gihe cy’impeshyi kirangwa ahanini n’izuba ryinshi rituma bimwe mu byatsi byuma ku buryo bishobora kuba byatera inkongi z’umuriro mu mashyamba, kandi akenshi inkongi z’umuriro zikomoka ku bikorwa bya muntu, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) kirakangurira abaturarwanda bose kwitwararika birinda ibikorwa ibyo aribyo byose byateza inkongi.

Iki gihe cy’impeshyi, ni igihe byoroshye ko inkongi y’umuriro yakwihuta cyane mu mashyamba. Bimwe mu bikorwa buri Muturarwanda akwiye kwirinda twavugamo nko kunywera itabi hafi y’amashyamba, gutwika ibiyorero, ibikorwa byo gutwika amakara no guhakura mu buryo bw’akajagari n’ibindi. Hari kandi n’abana usanga botsa za nyirarunonko, abana batumwa kujya kurahura umuriro mu baturanyi, aha by’umwihariko ababyeyi barasabwa kubakurikirana kuko bishobora guteza inkongi z’umuriro zishobora kwibasira amashyamba.

Iyo inkongi yibasiye ishyamba, urusobe rw’ibinyabuzima byinshi bihasiga ubuzima, harimo nk’ inyamaswa, ibiti n’ibindi. Ibi bigira kandi ingaruka ku mwuka abantu bahumeka kubera ko amababi n’ibiti biba byahiye ndetse n’imyotsi ishobora kuba yatera indwara z’ubuhumekero. Kubw’iyo mpamvu buri wese akwiye kwitwararika muri iki gihe cy’impeshyi tukabungabunga amashyamba yacu kuko adufitiye akamaro harimo kuturinda ibiza, kuduha umwuka mwiza n'ibindi byinshi by’ingenzi ku buzima bwacu. 

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) kirasaba abaturage gutanga amakuru ku nzego za Leta zibegereye aho babonye umuntu ukora ibikorwa bishobora guteza inkongi mu mashyamba. 

Ku bindi bisobanuro mwatwandikira kuri info@rfa.rw cyangwa mugahamagara kuri nimero itishyurwa ya RFA: 9121.

###

NTAC members visited Green Amayaga project activities in Kamonyi

National Technical Advisory Committee(NTAC) of Green Amayaga project conducted a field visit in Kamonyi District, Nyamiyaga sector, on May 30th 2022 t…

Read more →

RFA’s Acting Director General Visits Ibanda-Makera Natural Forest and urges locals to protect the forests

The acting Director General of Rwanda Forestry Authority, Spridio Nshimiyimana visited the Ibanda-Makera gallery forest, where the Tropical Montane…

Read more →

The Rwanda Forestry Authority’s Acting Director General calls Kirehe and Nyagatare citizens to unveil their role in forests protection.

In 2011, Rwanda was the first country in Africa to pledge to restore forest landscape as part of the Bonn Challenge. Later, the country demonstrated…

Read more →

Rwanda celebrates international day of forests, world water day and world meteorological day 2022

Every year, Rwanda joins the rest of the world in celebrating the International Day of Forests, World Water Day, and World Meteorological Day. These…

Read more →

Bamboo processing factory to start operations in August

A factory that will process bamboos into different products is set to start operations in August this year, according to Jeanne d'Arc Mujawamariya,…
Read more →

U Rwanda mu bihugu bya Afurika bikomeje kwesa umuhigo mu kongera amashyamba

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), Mugabo Jean Pierre, avuga ko u Rwanda rwashyize mu ngiro ibyo rwari rwariyemeje, aho…
Read more →

Govt to allocate 80 per cent of state forests to private operators

Through Public-Private Partnership, the government is set to allocate 80% of state forests to private operators by 2024, according to the Minister for…
Read more →

Rwanda celebrates International Day of Forests, World Water Day and World Meteorological Day 2021

Each year, Rwanda joins the rest of the world to mark International Day of Forests, World Water Day and World Meteorological Day as an opportunity to…

Read more →