Abakozi ba RFA biyemeje gukomeza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2026, Abayobozi n’Abakozi b’Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata, ruherereye mu Karere ka Bugesera.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bagera ku bihumbi 45.
Abakozi ba RFA batemberejwe urwibutso, basobanukirwa amateka y’uko jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994, aho mbere y’uko itangira byeruye ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bo mu Bugesera bagiye batotezwa bagakorerwa iyicarubozo.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka, Abayobozi n’abakozi ba RFA bashyize indabo ku mva rusange mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, banunamira imibiri y’abasaga ibihumbi 45 bahashyinguye.
Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr. Concorde NSENGUMUREMYI, yavuze ko ikigo ayoboye cyahisemo gusura uru rwibutso mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gufata iya mbere mu guhangana n’abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Ni igikorwa twateguye kugira ngo twigire ku mateka, twese tumenye imvo n’imvano yayo ndetse dufate ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo, turusheho guhangana n’abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Dr. Concorde NSENGUMUREMYI yasabye abakozi ba RFA kwifashisha ikoranabuhanga bagahangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda bifashishije ikoranabuhanga. Yagize ati: “Turashishikariza Abakozi b’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) gufata iya mbere mu guhangana n’abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside hifashishijwe ikoranabuhanga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hagamijwe kubaka Igihugu gitekanye, gifite icyizere cy’ejo hazaza kuri twebwe ndetse n’abazadukomokaho.”
Urwibutso rwa Nyamata rwashyizwe mu Murage w’Isi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) muri 2024 mu rwego rwo kumenya no kumenyekanisha amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.