Abakozi ba RFA bizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo, hanashimirwa uwabaye Indashyikirwa
Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, Ubuyobozi n'Abakozi b’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) bizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo.
Ibi birori byitabiriwe na Madamu Angelina MUGANZA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, watanze ikiganiro ku myitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga. Yashimye Abakozi ba RFA ku myitwarire mbonezamurimo ibaranga, anabasaba gukomeza kwimakaza indangagaciro zikwiye kuranga umukozi wa Leta.
Dr. Concorde NSENGUMUREMYI, Umuyobozi Mukuru wa RFA yashimiye abakozi ku myitwarire ikomeje kubaranga n’ibyagezweho n'ikigo mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026. Yibukije abakozi bose gukorera ku ntego no guhanga udushya mu mirimo yabo ya buri munsi.
Muri ibi birori kandi, hashimiwe Ndayisaba Pacifique, Umukozi Ushinzwe Kubungabunga Amashyamba Cyimeza n'Urusobe rw'Ibinyabuzima, watowe na bagenzi be nk'Umukozi w'Indashyikirwa w'Umwaka wa 2025-2026.