Imishinga ya TREPA na COMBIO yasazuye amashyamba mu Karere ka Rwamagana
Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), binyuze mu Mishinga ya TREPA na COMBIO, kimaze gusazura amashyamba ya Leta yari yarangiritse ku buso bwa ha 20.5 mu Karere ka Rwamagana. Ni ibiti birimo ibya gakondo nk’ umuhumuro (Maesopsis eminii), n’ibitari gakondo harimo inturusu (Eucalypus microcorys) na Pinusi (Pinus caribaea)
Amashyamba yasazuwe mu Murenge wa Musha na Fumbwe/Rwamagana
Hatewe kandi ibiti mu Cyanya cy’Inganda cya Mwulire mu Murenge wa Mwulire. Ni ibiti bifite akamaro ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane mu gufata ubutaka, kuyungurura umwuka duhumeka, gukurura imvura no gutanga ibikomoka ku mashyamba nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Ibiti byatewe mu cyanya cy’inganda cya Mwulire/Akarere ka Rwamagana