Umushinga wa TREPA Wahinduye imibereho y’Abaturiye Akarere ka Nyagatare

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), binyuze mu Mushinga ugamije kubakira abaturage b’Intara y’Iburasirazuba ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe (TREPA), kimaze gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku bufatanye n’Abaturage bafite ubutaka mu byanya by’ubuhinzi (agroforestry landscapes) mirongo irindwi (70) ku ijana (100) biteganijwe muri uyu mushinga mu ntara y’iburasirazuba.

Hamwe mu hatewe akaba ari mu cyanya cy’ubuhinzi cya Nyarupfubire (Nyarupfubire landscape), iherereye mu murenge wa Rwimiyaga,  mu Karere ka Nyagatare. Site ya Nyarupfubire ifite ubuso bungana na hegitari 400. Ibiti byatewe ni ibyo mu bwoko bwa Gereveliya (Grevillea robusta), Imisave (Markhamia lutea), Sederera (Cedrela serrata) na Kariyandara (calliandra calothyrsus)

Ibiti bivangwa n’imyaka byatewe mu cyanya cy’ubuhinzi cya Nyarupfubire/Rwimiyaga

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda kimaze gusazura amashyamba ya Leta ku buso bwa ha 20.5 mu Karere ka Rwamagana.  Ni ibiti birimo ibya gakondo nk’ umuhumuro (Maesopsis eminii), n’ibitari gakondo harimo inturusu (Eucalypus microcorys) na Pinusi (Pinus caribaea)

Ni ibiti bifite akamaro ko gufumbira ubutaka, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane mu kuyungurura umwuka duhumeka no gukurura imvura no gutanga ibikomoka ku mashyamba nkenerwa mu buzima bwa buri munsi (imbaho, inkwi, ubwatsi bw’amatungo, imishingiriro).

Umushinga wa TREPA  kandi umaze gutera ibiti  ku byanya bikomye (imigezi, ibiyaga, damu n’imbago z’imihanda)  kuri ha 750, hamwe mu hatewe ni  mu nkengero za damu ya Bwere ihereye mu murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare ku buso bwa ha 10.5.

Ibiti gakondo byatewe kuri damu ya Bwere/Rwimiyaga

Kuri iyi damu hatewe ibiti bya gakondo mu rwego rwo kubungabunga iyi dam, ahatewe imiharata (Acacia polyacanta), Imikinga (Acacia kirkii), Iminyinya (Acacia sieberiana) n’Imikuyu (Ficus sir); hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gutanga ibikomoka ku mashyamba bindi bitari imbaho (ubuki, ubuturo bw’ibimera n’inyamanswa), ndetse no  kurwanya isuri. 

Umushinga TREPA kandi muri gahunda yo kubungabunga icyanya gikomye cya Pariki y’Igihugu y’Akagera umaze gutera ibiti bya gakondo kuri hegitari 400.

Muru uyu mwaka 2025/2026 Umushinga TREPA uzatera ibiti bivangwa n’imyaka kuri ha 12,000; uzasazura amashyamba ya Leta ashaje kuri ha 750; gutera ibiti ku nkengero z’imihanda n’ibiyaga kuri ha 350, ndetse uzatanga n’ibiti by’imbuto ziribwa ibihumbi 140,000.

Back