Umushinga wa Congo-Nile Itoshye (CND) witeguye guhindura imibereho y’abatuye Intara y’Iburengerazuba
Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), binyuze mu Mushinga wa Congo Nile Itoshye (CND), gifite gahunda yo guhindura ubuzima bw’Abatuye Intara y’Iburengerazuba. Uyu mushinga ufite gahunda yo gutera ibiti mu Nzuri za Gishwati. Uyu mushinga urimo gutegura ingemwe z’ibiti gakondo birimo: Umwungo, Umugote, Umugeshi, Umuyove, Umushwati, Umufu, n’ibindi.
Ingemwe z’ibiti gakondo zirimo gutegurwa
Ni ibiti bifite akamaro mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gufata imyuka ihumanya ikirere, gutanga igicucu n’ubuhehere mu nzuri, gutanga ibikomoka ku biti, ubwatsi bw’amatungo, no kurumbura ubutaka.
Uyu mushinga wa CND ukorera mu turere tw’Intara y’Iburengerazuba, no muturere twa Nyamagabe na Nyaruguru two mu intara y’Amajyepho. Ni umushinga ugamije kongerera ubushobozi abaturage mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu gusubiranya igice cya Congo Nile, gusubiranya amashyamba cyimeza, gutera ibiti mu nzuri, gusazura amashyamba ya Leta n’ay’Abaturage, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, no kubungabunga imigezi haterwaho ibiti.
Ikarita igaragaza Uturere umushinga wa CND ukoreramo