Ku nshuro ya 51, u Rwanda rwizihije Umunsi Mukuru wo Gutera Igiti hanatangizwa Igihembwe cyo Gutera Ibiti nâAmashyamba cya 2026-2027
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Ugushyingo 2026, hirya no hino mu gihugu hatangijwe Igihembwe cyo Gutera Ibiti nâAmashyamba cya 2026-2027. Ku rwego rwâIgihugu, iki gihembwe cyatangirijwe mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, AKagari ka Murinja, kuri site ya Nyabigugu. Ni igikorwa cyahujwe nâumunsi wo gutera igiti wizihijwe ku nshuro ya 51.
Ni igikorwa cyitabiriwe nâAbayobozi bâinzego zitandukanye, Abafatanyabikorwa, Urubyiruko, nâAbaturage bâAkarere ka Kicukiro.
Kuri site ya Nyabigugu, hatewe ibiti birenga 2,238 ku buso bwa hegitari 8. Mu moko yâibiti byatewe harimo umuhumuro, umusave, umufu, umugote, Jakaranda na Delonix regia.
Insanganyamatsiko yâuyu mwaka iragira iti: âIgiti cyanjye, umurage wanjyeâ igamije gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kurengera ibidukikije nâurusobe rwâibinyabuzima hagamijwe guteza imbere imibereho myiza yâAbaturage. Iratwibutsa kandi ko gutera igiti atari umuhango gusa, ahubwo ko ari igikorwa cyâingenzi cyo kubaka ejo hazaza heza no gusigira abazadukomokaho umurage urambye.
Mu butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa, abitabiriye basabwe gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, by'umwihariko batera ibiti byinshi muri iki gihembwe, bakanarinda amashyamba asanzwe ahari.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yâIbidukikije, Fidèle Bingwa, wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yashimangiye ko gutera ibiti ari intambwe nziza, ariko abwira abaturage ko kubikurikirana kugeza bikuze ari byo bituma bigira akamaro. Yagize ati: âMugomba gukomera kuri wa murage ukubiye mu nsanganyamatsiko igira iti âIgiti cyanjye, umurage wanjyeâ, kuko ari bwo uriya mutungo kamere uzagirira akamaro ubuzima bwanyu.â
Umuyobozi Mukuru wâIkigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), Dr. Concorde Nsengumuremyi, yavuze ko gutera amashyamba ari umushinga mugari uzagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abaturage, byâumwihariko isuri yangizaga ubutaka bwabo. Yagaragaje ko abaturage ari bo bagenerwabikorwa ba mbere bâibikorwa byo kubungabunga amashyamba, kuko bibafasha kurengera ubutaka, kubona umwuka mwiza no kubungabunga ibidukikije muri rusange. Yagize ati: âTurakangurira Abanyarwanda bose kwitabira ibikorwa byo gutera ibiti nâamashyamba muri aya mezi kugira ngo babungabunge ibidukikije no kurengera urusobe rwâibinyabuzimaâ.
Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) gifite intego yo kongera amashyamba, kuyacunga no kuyabungabunga hagamijwe iterambere rirambye.