Huye, ku wa 28 Nyakanga 2025 - Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu gihe cy’impeshyi kirangwa ahanini n’izuba ryinshi rituma bimwe mu byatsi byuma ku buryo bishobora kuba byatera inkongi z’umuriro mu mashyamba, kandi akenshi inkongi z’umuriro zikomoka ku bikorwa bya muntu, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) kirakangurira abaturarwanda bose kwitwararika birinda ibikorwa ibyo aribyo byose byateza inkongi.
Iki gihe cy’impeshyi, ni igihe byoroshye ko inkongi y’umuriro yakwihuta cyane mu mashyamba. Bimwe mu bikorwa buri Muturarwanda akwiye kwirinda twavugamo nko kunywera itabi hafi y’amashyamba, gutwika ibiyorero, ibikorwa byo gutwika amakara no guhakura mu buryo bw’akajagari n’ibindi. Hari kandi n’abana usanga botsa za nyirarunonko, abana batumwa kujya kurahura umuriro mu baturanyi, aha by’umwihariko ababyeyi barasabwa kubakurikirana kuko bishobora guteza inkongi z’umuriro zishobora kwibasira amashyamba.
Iyo inkongi yibasiye ishyamba, urusobe rw’ibinyabuzima byinshi bihasiga ubuzima, harimo nk’ inyamaswa, ibiti n’ibindi. Ibi bigira kandi ingaruka ku mwuka abantu bahumeka kubera ko amababi n’ibiti biba byahiye ndetse n’imyotsi ishobora kuba yatera indwara z’ubuhumekero. Kubw’iyo mpamvu buri wese akwiye kwitwararika muri iki gihe cy’impeshyi tukabungabunga amashyamba yacu kuko adufitiye akamaro harimo kuturinda ibiza, kuduha umwuka mwiza n'ibindi byinshi by’ingenzi ku buzima bwacu.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) kirasaba abaturage gutanga amakuru ku nzego za Leta zibegereye aho babonye umuntu ukora ibikorwa bishobora guteza inkongi mu mashyamba.
Ku bindi bisobanuro mwatwandikira kuri info@rfa.rw cyangwa mugahamagara kuri nimero itishyurwa ya RFA: 9121.
###
The Forest Investment Program (FIP): Development of Agroforestry for Sustainable Agriculture in Rwanda (PRODAR) Project and the African Development…
On Thursday, November 13, 2025, the Rwanda Forestry Authority (RFA) launched a workshop with 30 District Forest and Natural Resources Officers…
On Tuesday, November 11, 2025, in Musanze District, the Rwanda Forestry Authority (RFA), through the Congo Nile Divide Project, hosted a two-day…
Guhera kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Ukwakira 2025, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, Imishinga ya TREPA na COMBIO yatangiye guhugura…
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Ukwakira 2025, Abakozi b’Umushinga wa #CND, ku bufatanye n’umushinga wa #TREPA, bakoreye urugendoshuri mu Ntara…
This Friday, October 3, 2025, Dr. Concorde NSENGUMUREMYI, Director General of Rwanda Forestry Authority received Honorable Dr. Bernadette Arakwiye,…
From 17-19 September 2025,the Ministry of Environment (MoE), in partnership with the Rwanda Forestry Authority (RFA), organized a district-level…
The Congo-Nile Divide Project team is receiving a five-day training on the Forest Monitoring and Evaluation System (FMES), which is the central…
Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), binyuze mu Mushinga wa Congo Nile Itoshye (CND), gifite gahunda yo guhindura ubuzima bw’Abatuye Intara…
Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), binyuze mu Mishinga ya TREPA na COMBIO, kimaze gusazura amashyamba ya Leta yari yarangiritse ku buso bwa…