Incamake ku mushinga
Amavu n’amavuko
Kuva Mu 2011, u Rwanda rwiyemeje kuvugurura hegitari miliyoni ebyiri z'ubutaka bitarenze 2030 muri gahunda ya Bonn Challenge. Mu myaka ya vuba aha, guverinoma y'u Rwanda yagiye ishyira imbaraga nyinshi mu gusana intara y'Iburasirazuba kuko ikomeje kuba igice cy'igihugu cyangiritse cyane ndetse ikaba yarashegeshwe n’ingaruka z’imihindagurikire y'ikirere.
Mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ku bahinzi borozi batishoboye, abagore n'aborozi ku ngaruka mbi z'imihindagurikire y'ikirere; kugabanya igitutu no gutakaza ahantu hakungahaye ku rusobe rw'ibinyabuzima ndetse n'intego rusange z'iterambere rirambye z'u Rwanda, IUCN na RFA bafatanya mu gushyira mu bikorwa umushinga ugamije gusana hegitari 5.000 z'amashyamba yangiritse mu turere twa Nyagatare na Kirehe bitarenze 2024.
Intego z'umushinga:
Kongera imikorere y'ibidukikije n'umusaruro w'ibinyabuzima mu turere twa Kirehe na Nyagatare kugira ngo tuashe kugera ku ntego nyinshi zirimo: kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, kongera ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Aho umushinga ukorera: Akarere ka Nyagatare n’Akarere ka Kirehe
Ibikorwa byakozwe muri uyu mwaka w'ingengo y'imari
- Ibiti bivangwa n’imyaka: ha 1,245
- Kongera amashyamba: ha 1,245
- Gutera ibiti ku muhanda: km 17
- Gutanga ibiti by'imbuto: 5,080
Ibikorwa biteganijwe mu mwaka wa 2024/25
● Gukwirakwiza amashyiga meza yo guteka (ICS) ku baturage
Uburyo bwo gushyira mu bikorwa
Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa bigizwemo uruhare n'abaturage ku bufatanye n'inzego z'ibanze.