Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

COMBIO

COMBIO ni amagambo ahinye y’icyongereza asobanura kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Ntara y’Iburasirazuba.

Incamake ku mushinga

  • Igihe cy’umushinga : kuva 2021 kugeza 2027
  • Agaciro k’umushinga: Miliyoni 7.897.531,59 z'amayero
  • Umuterankunga: Ambasade ya Suwede
  • Ikigo      gishyira       mu    ibikorwa      by’Umushinga:     Ikigo   gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA)

Inzego zishyira mu bikorwa umushinga :

  • Minisiteri y’Ibidukikije (MoE)
  • Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA)
  • Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Kubungabunga Ibidukikije (IUCN)

Uturere umushinga ukoreramo: Gatsibo, Nyagatare, Bugesera, Ngoma, Kirehe, Kayonza, na Rwamagana.

Intego nyamukuru y’umushinga:

Kugira uruhare mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe hifashishijwe uburyo bunoze bwo gusana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Ntara y’Iburasirazuba

Ibikorwa by'ingenzi:

  • Gufasha amashyamba kwisubiranya haterwa ibiti cyangwa hongerwamo ibiti n’uduti bya gakondo mu rwego rwo gufata neza urusobe rw’ibinyabuzima mu mashyamba gakondo 8 akomye ari ku buso Bungana na hegitari 3102;
  • Gufasha abaturage gushyiraho no kubungabunga udushyamba tw’ibiti gakondo dutanga imiti cyangwa ubusitani ndetse n’ahasarurwaho imbuto z’ibiti gakondo n’imibavu ibyo biti byifitemo,urunyurane rw’ibinyabuzima bifasha ndetse n’amako menshi y’ibiti,uduti n’ibyatsi ku buso bwa hegitari 210;
  • Kongera ibiti gakondo bifite akamaro gatandukanye ku buso bungana na hegitari 8000 mu mirima ihingwa;
  • Kongera ibiti gakondo byihangana kandi bifite akamaro gatandukanye ko kongera urusobe rw’ibinyabuzima kuri 5 ku ijana by’amashyamba atanga umusaruro yavuguruwe n’umushinga TREPA angana na hegitari 400
  • Gutera ubwoko bw’ibiti gakondo ku burebure bw’imihanda bungana na Km 500 hagamijwe kongera urusobe rw’ibinyabuzima bigakorwa na komite zatowe n’abaturage.
  • Gufasha amashyamba kwisubiranya haterwa ibiti cyangwa hongerwamo ibiti n’uduti bya gakondo ku buso bwa hegitari 400 z’imigezi,ibiyaga n’inkengero z’ibishanga

 

UMUSHINGA WA FIP

Umushinga wa FIP ugamije gushyigikira iterambere rirambye ry'ubuhinzi n'ibidukikije binyuze mu kugarura no kubungabunga ibidukikije hifashishijwe gahunda y'ubuhinzi ijyanye no gutera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka bijyana no kongera ubushobozi bw'inzego z’ibanze n'abaturage mu guteza imbere ubuhinzi bwita ku bidukikije. 

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe amashyamba (RFA), gifatanyije na Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Uyu mushinga uzakorerwa mu turere 8: Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru (Intara y’Amajyepfo) na Gakenke (Intara y’Amajyaruguru).

Ibice by’ingenzi bigize Umushinga:

  • Kuvugurura ubutaka mu buryo burambye
    • Guteza imbere imibereho y'abaturage bo mu cyaro binyuze mu ruhererekane rwo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi bwa kinyamwuga n'ubuhinzi bujyanye n'ikoranabuhanga
    • Kongera Ubumenyi bw'ibigo n'abaturage mu mikorere y'ubuhinzi bwa kinyamwuga
    • Imiyoborere n'itunganywa ry'umushinga

Ibikorwa umushinga uzibandaho:

  • Umushinga uzibanda kubikorwa bikurikira:
    • gutera ibiti bivangwa n'imyaka n'ibiti by'imbuto kuri ha 50000
    • Gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora buhoro buhoro kuri ha 1000
    • Guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku ruhererekane nyongera gaciro rw’ibihingwa n’ibiti bivangwa n’imyaka
    • Gutanga amatungo,amashyiga ya rondereza, ibigega bifata amazi,…
    • Kwigisha abaturage gukora ifumbire y’imborera,
    • Gutanga amahugurwa atandukanye,
    • Kongera ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere
    • Gukora ubushakashatsi.