Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

TREPA

Umushinga ugamije kubakira abaturage ubudahangarwa ku mihindagurikire y'ikirere mu ntara y'iburasirazuba - TREPA

Incamake ku mushinga

Igihe uyu mushinga uzamara: Imyaka itandatu

  • Ingano y’amafaranga y’uyu mushinga: $49.6 million
  • Umuterankunga: Green Climate Fund (GCF)
  • Ikigo gifite inshingano zo kureberera uyu mushinga: International Union for Conservation of Nature- IUCN
  • Abafatanyabikorwa: Rwanda Forestry Authority (RFA), CIFOR- ICRAF, Cordaid, na World Vision.
  • Uturere uyu mushinga uzakoreramo: Gatsibo, Nyagatare, Bugesera, Ngoma, Kirehe, Kayonza, na Rwamagana.

Intara y’i Burasirazuba izwiho cyane kugira ubutaka bwinshi kandi bwera, ibi bituma ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu guhaza abanyarwanda. Nyamara ibiza byiganjemo kuumagana k’ ubutaka, imihindagurukire y’ibihe, kugabanuka ku imvura, cyangwa kwiyongera bikabije kwayo, gucika vuba bitunguranye, biri mu biteza igihombo abatuye muri iyi ntara bw’umwihariko abahinzi. Ibi bigira ingaruka mbi nyinshi haba ku bikorwaremezo, ku bahinzi, ku baturage ndetse no  ku rusobe  rw’ibinyabuzima,  tutibagiwe no  kugabanuka  ku ibiribwa. Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe amashyamba ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga Ibidukikije IUCN, n’abandi bafatanyabikorwa barimo CIFOR-ICRAF, Cordaid, na World Vision bari gushyira mu ngiro umushinga ugamije kubakira abaturage ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe mu Ntara y’ Iburasirazuba- TREPA

Uyu mushinga ugamije kandi kubakira abaturage kuzana impinduka mu micungire y’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, aho ubutaka bwangiritse, butagishoboye gutunga ababutuyeho bitewe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, buri kubungwabungwa bityo bugasubirana urusobe rw’ibinyabuzima, ubutaka bugasubirana ubushobozi bwo gutunga abaturage cyane cyane ab’amikoro make bakabona ibiribwa, n’amazi bihagije.

IBIKORWA BY’UMUSHINGA: 

  • Kongera ubwinshi bw’ubwoko bw’ibiti bivangwa n’imyaka.
  • Kuvugurura no kunoza imicungire y’amashyamba kugirango arusheho gutanga umusaruro no kubungabunga ibidukikije
  • Kongera ubwinshi bw’ibiti biterwa mu nzuri hagamijwe kuvugurura izangiritse.
  • Kongera no kunoza ingamba zo gucunga ubutaka no kuburinda kwangirika no gutwarwa n’isuri
  • Gufasha inzego z’abikorera n’abaturage guteza imbere ikoreshwa ry’ibicanwa bitangiza ibidukikije cyane cyane hagabanywa ikoreshwa ry’inkwi
  • Gufasha amashyirahamwe n’amatsinda y’abahinzi gukora ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubafasha kubona igishoro no kugeza umusaruro ku masoko biboroheye
  • Gufasha gutunganya umusaruro mu buryo butangiza ibidukikije.
  • Gufasha abaturage gukorana n’ibigo by’imari hagamijwe kubona igishoro cyifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku biti, hatangijwe ibidukikije.
  • Kwimakaza ihame ry’uburinganire mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zo kurengera ibidukikije
  • Kunoza uburyo bwo kungurana ubumenyi no guhanahana amakuru yifashishwa mu kungurana ibitekerezo no gushyiraho ingamba zigamije kubungabunga ibidukikije.
  • Kunoza uburyo bwo kubona no gukwirakwiza ubwoko butandukanye bw’ingemwe z’ibiti zibasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
  • Gukusanya amakuru no gusangira ubunararibonye bityo aho ibikorwa byagenze neza bigasangizwa n’abandi.

Muri rusange, uyu mushinga ugamije kubakira abaturage ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe mu Ntara y’ Iburasirazuba- TREPA, uzabungabunga ubutaka bwangiritse buri kuri hegitari ibihumbi mirongo itandatu (60,000 ha) binyuze mu bikorwa byo gutera amashyamba mashya, gusazura amashyamba ashaje, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, kurwanya isuri n’imyuzure, ndetse no kubungabunga inzuri hongerwamo ibiti bya gakondo. Uyu mushinga uzubakira ubudahangarwa abaturage bagera ku bihumbi mirongo irindwi na bitanu (75,000).

Byongeye kandi uyu mushinga uzafasha ingo zisaga ibihumbi ijana na makumyabiri (120,000) muri gahunda zo kurwanya imirire mibi ndetse na gahunda y’indyo yuzuye. Ingo zisaga ibihumbi ijana (100,000) zizahabwa amashyiga ya kijyambere hagamijwe kugabanwa ingano y’ibiti bicanwa, ni mu gihe abaturage barenga ibihumbi magana ibiri na mirongo itandatu bazahabwa imirimo muri uyu mushinga ndetse bakigishwa gukorana n’ibigo by’imari.