Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

FIP-PRODAR

Umushinga wa FIP ugamije gushyigikira iterambere rirambye ry'ubuhinzi n'ibidukikije binyuze mu kugarura no kubungabunga ibidukikije hifashishijwe gahunda y'ubuhinzi ijyanye no gutera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka bijyana no kongera ubushobozi bw'inzego z’ibanze n'abaturage mu guteza imbere ubuhinzi bwita ku bidukikije. 

Incamake ku mushinga

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe amashyamba (RFA), gifatanyije na Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Uyu mushinga uzakorerwa mu turere 8: Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru (Intara y’Amajyepfo) na Gakenke (Intara y’Amajyaruguru).

Ibice by’ingenzi bigize Umushinga:

  • Kuvugurura ubutaka mu buryo burambye
    • Guteza imbere imibereho y'abaturage bo mu cyaro binyuze mu ruhererekane rwo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi bwa kinyamwuga n'ubuhinzi bujyanye n'ikoranabuhanga
    • Kongera Ubumenyi bw'ibigo n'abaturage mu mikorere y'ubuhinzi bwa kinyamwuga
    • Imiyoborere n'itunganywa ry'umushinga

Ibikorwa umushinga uzibandaho:

  • Umushinga uzibanda kubikorwa bikurikira:
    • gutera ibiti bivangwa n'imyaka n'ibiti by'imbuto kuri ha 50000
    • Gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora buhoro buhoro kuri ha 1000
    • Guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku ruhererekane nyongera gaciro rw’ibihingwa n’ibiti bivangwa n’imyaka
    • Gutanga amatungo,amashyiga ya rondereza, ibigega bifata amazi,…
    • Kwigisha abaturage gukora ifumbire y’imborera,
    • Gutanga amahugurwa atandukanye,
    • Kongera ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere
    • Gukora ubushakashatsi.