Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Incamake

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) cyashinzwe na Guverinoma y’u Rwanda hakurikijwe Itegeko No 72/2019 ryo ku wa 29 Mutarama 2020. Gifite inshingano zo kugenzura, kongera, gucunga no kubungabunga amashyamba hagamijwe iterambere rirambye.

info@rfa.rw

9121 

Arboretum, Huye 

660 Huye

ABAYOBOZI BAKURU

Dr. Concorde NSENGUMUREMYI (Ph.D.) Umuyobozi Mukuru

 

Dr. Concorde Nsengumuremyi ni Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda, aho ayobora ibikorwa byo gucunga no kubungabunga amashyamba mu buryo burambye. Afite impamyabumenyi y'ikirenga mu bumenyi bw’ibimera (ibiti bivangwa n'imyaka) yakuye muri Kaminuza ya Koblenz-Landau mu Budage n'impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’ibidukikije yakuye muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Kampala. 

Dr. Nsengumuremyi afite ubunararibonye mu by'ubumenyi n'imikorere mu kazi ke. Yagize uruhare runini mu bushakashatsi no mu burezi. Yabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n'amahugurwa muri Kaminuza y'u Rwanda yigisha imyuga n'Ubumenyingiro (RP), ishami rya Kitabi, aho yagize uruhare mu guteza imbere integanyanyigisho y'amashyamba mu Rwanda, yakoze kandi mu miryango itegamiye kuri leta nka SINGITA Kwitonda Rwanda na New Forest Company, atanga inama ku micungire irambye y'amashyamba. 

Dr. Nsengumuremyi ni na we watangije Ikigo cy'Udushya dushingiye ku biti (Wood Innovation Centre) mu Karere ka Nyamagabe, ikigo gifite uruhare runini mu guteza imbere inganda zitunganya ibikomoka ku biti mu Rwanda. Ubushakashatsi bwe bwibanze ku ruhare rw'ibiti bivangwa n’imyaka mu kurumbura ubutaka, gufata no kubika umwuka wa karuboni, n’urusobe rw'ibinyabuzima, biganisha ku iterambere rirambye mu Rwanda no muri Afurika. 

 concorde.nsengumuremyi@rfa.rw

Dr. Ivan GASANGWA (Ph.D.)

 

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi ku Mashyamba

Dr. Ivan GASANGWA afite imyaka irenga 10 mu bushakashatsi ku binyabuzima no kubungabunga ibidukikije, afite uburambe mu bushakashatsi ku mashyamba, ku biti bivangwa n’imyaka, ku binyabuzima n'ubuhinzi, ashishikajwe no guteza imbere ibidukikije no kubungabunga ibidukikije mu buryo bujyanye n'ikirere. 

Dr. Gasangwa afite impamyabumenyi y'ikirenga n'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi bw'ubuhinzi, akaba yarihuguye mu bumenyi bw'ibinyabuzima yakuye muri Kaminuza ya Kyushu, mu Buyapani.

 ivan.gasangwa@rfa.rw

 

Fidèle KABAYIZA

 

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Amashyamba. 

Bwana Fidele KABAYIZA ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Amashyamba mu Kigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda. Afite uburambe bw’imyaka 11 mu rwego rw’ubuhinzi, aho yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) no mu miryango itandukanye itegamiye kuri leta, ndetse n’imyaka ibiri n’igice mu Kigo gishinwze Amashyamba mu Rwanda (RFA) nk’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikomoka ku Mashyamba bitari ibiti bivamo imbaho. 

Uburambe bwe bumufasha kugira uruhare runini mu gucunga no kubungabunga amashyamba mu gihugu. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Micungire y’Ubuhinzi yakuye muri kaminuza y’ubuhinzi ya Professor Jayashankar Telangana State Agricultural University i Hyderabad, mu Buhinde. 

Bwana KABAYIZA kandi ni Umuyobozi ku rwego rw’Igihugu ushinzwe Ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Ubutayu (UNCCD). 

 fidele.kabayiza@rfa.rw