Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ISHAMI RISHINZWE IMICUNGIRE Y’AMASHYAMBA

Ishami rishinzwe Imicungire y’Amashyamba rigizwe n’udushami dutatu twashyizweho kugira ngo risohoze inshingano zaryo, aritwo: Ishami rishinzwe Imicungire y’Amashyamba (FMU), Ishami rishinzwe Ibikomoka ku mashyamba bitari ibiti (NTFPsU), n’Ishami rishinzwe Gufasha ubucuruzi bushingiye ku mashyamba (FBSU):

Udushami tw’Ishami rishinzwe Imicungire y’Amashyamba

Ishami rishinzwe Imicungire y’Amashyamba (FMU)

Inshingano:

  • Gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’imicungire y’amashyamba.
  • Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ajyanye n’imicungire y’amashyamba.
  • Gushyira mu bikorwa politiki, amategeko, ingamba, amabwiriza, imyanzuro n’ibindi bikorwa bijyanye no guteza imbere no kubungabunga amashyamba.
  • Kugenzura inzira yo gusazura amashyamba mu gihugu.
  • Gufatanya mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego n’ibikorwa bya REDD+ mu gihugu.
  • Gufatanya mu ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ry’ihuriro rya COMIFAC.
  • Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya ubutayu n’iyangirika ry’ubutaka (UNCCD).
  • Kugenzura ikusanyamakuru rijyanye n’igice cya AFOLU mu NDCs.

Ishami rishinzwe Ibikomoka ku mashyamba bitari ibiti 

Inshingano:

  • Gushyira mu bikorwa ingamba n’ibikorwa bijyanye n’ibikomoka ku mashyamba bitari ibiti ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw’igihugu.
  • Guhuza ibikorwa bijyanye no guteza imbere ibikomoka ku mashyamba bitari ibiti, cyane cyane imigano.
  • Gucunga no gusuzuma uruhare rw’ibikomoka ku mashyamba bitari ibiti mu bukungu bw’igihugu.
  • Guteza imbere ibikorwa byo kongerera ubushobozi abafatanyabikorwa muby’amashyamba, no kongerera agaciro imigano n’ibikomoka ku mashyamba bitari ibiti.
  • Gutanga serivisi zo gusobanurira abaturage uburyo bwo kubungabunga amashyamba, ibikomoka ku mashyamba bitari ibiti n’umunzenze mu buryo burambye.
  • Gukora ubukangurambaga ku gutera ibiti n’amashyamba ku baturage n’inzego zitandukanye zaba iza leta n’iz’abikorera.

Ishami rishinzwe Gufasha ubucuruzi bushingiye ku mashyamba (FBSU)

  • Kugenzura uruhare rw’urwego rw’amashyamba ku bukungu bw’igihugu.
  • Gukurikirana uko amashyamba aboneka n’ingano yayo yeguriwe ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo kuyabungabunga no kuyacunga binyuze mu masoko.
  • Guhuza no gutanga inama ku bashoramari bikorera ku mahirwe y’ubucuruzi aboneka mu rwego rw’amashyamba mu Rwanda.
  • Gutegura no gutanga impushya zijyanye n’amashyamba hakurikijwe itegeko n’amabwiriza agenga amashyamba mu Rwanda.