Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Inshingano za RFA

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) cyashinzwe na Guverinoma y’u Rwanda hakurikijwe Itegeko No 72/2019 ryo ku wa 29 Mutarama 2020. Gifite inshingano zo kugenzura, kongera, gucunga no kubungabunga amashyamba hagamijwe iterambere rirambye.

INSHINGANO Z’ISHAMI RY’UBUSHAKASHATSI

Ishami ry’Ubushakashatsi ku Mashyamba mu Kigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda rifite inshingano zo guhuza no gukora ubushakashatsi bwibanze n’ubukoreshwa mu by’amashyamba, bugamije gutanga ubumenyi bwa siyansi bushingirwaho mu kugena politiki n’ingamba z’amashyamba mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda n’ibidukikije.

ISHAMI RISHINZWE IMICUNGIRE Y’AMASHYAMBA

Ishami rishinzwe Imicungire y’Amashyamba rigizwe n’udushami dutatu twashyizweho kugira ngo risohoze inshingano zaryo, aritwo: Ishami rishinzwe Imicungire y’Amashyamba (FMU), Ishami rishinzwe Ibikomoka ku mashyamba bitari ibiti (NTFPsU), n’Ishami rishinzwe Gufasha ubucuruzi bushingiye ku mashyamba (FBSU).

ISHAMI RISHINZWE GUSHYIRA MU BIKORWA IMISHINGA (SPIU)

Inshingano nyamukuru z’Ishami rishinzwe Gushyira mu bikorwa Imishinga.