Inshingano z’ingenzi z’iri shami
- Kuzamura umusaruro w’amashyamba n’uw’ibiti, no guterao imbuto (TRM) hashingiwe ku miterere y’ikirere n’ubutaka mu gihugu.
- Gutanga umusanzu mu kurinda no kubungabunga amashyamba binyuze mu igenzura rihoraho, harimo no kubungabunga umutungo kamere w’imbuto z’ibiti byugarijwe n’ibyago byo gushiraho.
- Kuzamura ikoranabuhanga n’udushya mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka no mu micungire y’amashyamba kugira ngo byorohereze abaturage gukoresha ubwo buryo.
- Guteza imbere no kunoza ibikomoka ku biti by’imbaho n’ibikomoka ku mashyamba bitari ibiti kugira ngo bitange inyungu zitandukanye zituruka ku mashyamba.
- Gukora no gukwirakwiza ubwoko bwiza bw’imbuto ku baturage (abahinzi n’abandi).
- Kongera ubuso bw’udushyamba no kongerera ubushobozi ahantu hakusanyirizwa imbuto z’ibiti hakagira ubushobozi bwo gutanga imbuto nziza.
- Gutanga no gukwirakwiza ibyavuye mu bushakashatsi ku buryo bwumvikana kandi bukoreshwa n’abaturage mu rwego rwo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
- Guteza imbere ubufatanye bukomeye mu bushakashatsi no mu iterambere ry’imishinga hamwe n’abafatanyabikorwa bayo.
- Kongera iterambere rirambye, kubungabunga no gukoresha neza umutungo w’amashyamba y’u Rwanda.
- Ishami rifite kandi inshingano zo gutanga raporo zigaragaza iterambere ry’urwego rw’amashyamba.