Abagenerwabikorwa b’Umushinga FIP-PRODAR batangiye guhabwa amatungo magufi yo kubafasha kwiteza imbere no kongera umusaruro w'ubuhinzi
Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), binyuze mu Mushinga FIP-PRODAR ugamije guteza imbere ubuhinzi burambye burengera ibidukikije binyuze mu gutera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka, kiri gutanga amatungo magufi 9,400, arimo ihene, intama n’ingurube, ku baturage bo mu Turere uyu mushinga ukoreramo.
Aya matungo ahabwa abagenerwabikorwa hagamijwe kubafasha kuzamura imibereho myiza, kwikura mu bukene no kubona ifumbire y’imborera ibafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Amatungo y’ihene n’intama yatanzwe
Ku ikubitiro, amatungo yatanzwe ku baturage bo mu Turere twa Gisagara na Gakenke, mu rwego rwo gukomeza kubongerera ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Amatungo y’ingurube yahawe abagenerwabikorwa b’umushinga
Bamwe mu bahawe aya matungo barashimira Leta y'u Rwanda yabatekerejeho, bakanizeza ko bazafata neza amatungo bahawe kandi bizeye ko aya matungo azabafasha kwiteza imbere, kubona ifumbire ndetse n'ibindi.
FIP-PRODAR ni umushinga uterwa inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB). Uyu mushinga ukorera mu Turere umunani (8) aritwo: Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru (Intara y’Amajyepfo) na Gakenke (Intara y’Amajyaruguru).
Mu bikorwa by'umushinga harimo:
Gutera ibiti bivangwa n'imyaka n'ibiti by'imbuto kuri ha 60,000;
Gukora amaterasi y’indinganire kuri ha 1,000;
Guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, no kongeREra ubushobozi Abaturage bwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Amaterasi arimo gukorwa n’umushinga ku bufatanye n’Abaturage b’Umurenge wa Kamubuga/Akarere ka Gakenke