Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abahinzi b'amashyamba bahagarariye abandi mu Turere twa Karongi na Rutsiro bakoreye urugendoshuri mu Ntara y’Iburasirazuba

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), binyuze mu Mushinga Congo Nile Itoshye (#CND), ku bufatanye n’Umushinga #TREPA, hamwe n’Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi n’aka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bakoze urugendoshuri mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Turere twa Ngoma na Rwamagana. Uru rugendoshuri rwabaye hagati ya tariki ya 22 kugeza ku ya 30 Nzeri 2026.

Ni Urugendoshuri rwitabiriwe n’amatsinda abiri (rimwe kuri buri Karere) agizwe n’Abayobozi b'Akarere bungirije bashinzwe Iterambere ry'Ubukungu,  Abanyamabanga nshingwabikorwa b'Imirenge, Abakozi bashinzwe amashyamba mu Karere no mu Mirenge #CND ikoreramo muri Karongi na Rutsiro, ndetse n’ Abahinzi b'amashyamba bahagarariye abandi kuri site zizasazurwaho amashyamba binyuze muri gahunda y’Impuzamashyamba (PFMUs).

Aya matsinda yasuye kandi ahasazuwe amashyamba y'Abaturage mu Mirenge ya Remera na Murama mu Karereka Ngoma, ndetse n’iya Gahengeri na Fumbwe yo mu Karere ka Rwamagana, bareba uko abaturage bayabungabunga neza. 

Uru rugendoshuri rwari rugamije kwigisha abaturage bazasazurirwa amashyamba n' umushinga wa #CND binyuze mu mpuzamashyamba (PFMUs), basobanurirwa ibyiza by’iyi gahunda, uburyo bwo gucunga amashyamba binyuze mu makoperative y'impuzamashyamba, uburyo bwo kuyobora koperative, ndetse no kwigira ku makoperative y’abaturage asanzwe abungabunga amashyamba.

Bamwe mu bahinzi b’amashyamba bibumbiye mu makoperative bo mu Karere ka Ngoma na Rwamagana bavuga ko iyi gahunda y’impuzamashyamba yaje ari igisubizo kuri bo. 

Mukampagaze Janviere, umuhinzi w’amashyamba mu Karere ka Ngoma, yagize ati: “Batangira kuvuga ko bagiye kudusazurira amashyamba byabaye intambara, twumva ntibyumvikana ukuntu Leta igiye kuduterera amashyamba, bagashyiramo imbaraga zabo, dutekereza ko imisozi yacu bayitwaye, tubanza kubyanga. Ubu turashima Leta kuko amashyamba dufite ameze neza, aratoshye, ni nk’aho turi muri paradizo.”

Munyampundu Jean Bosco wasazuriwe ishyamba, avuga ko yakuyemo inyungu nyinshi. Yagize ati: “Njye bwa mbere nasaruye hegitari 1.5, nakuyemo amafaranga angana na miliyoni eshanu n’igice (5,500,000 RWF). Aya mafaranga nakuyemo nahise nguramo izindi hegitari 4.” 

Bamwe mu bakoze urugendoshuri, bemeza ko uru rugendoshuri ari ingenzi, kuko biboneye ibyiza byo gutera amashyamba mu buryo bugezweho binyuze muri gahunda y’impuzamashyamba. 

Mukakagenza Emerithe, Umuhinzi w’Amashyamba mu Karere ka Karongi avuga ko urugendoshuri rwabigishije byinshi. Yagize ati: ‘Ubuhamya bwabo bwatwigishije natwe kuzatera intambwe nk’iyo bateye.”

Hitimana Jean, yagize ati: “Dusanzwe duhinga amashyamba mu buryo bwa gakondo, ariko icyo twabonye cyiza ni uguhinga amashyamba mu buryo bugezweho. Uru rugendoshuri ruduhaye isomo rikomeye, rizadufasha mu buzima bwacu buri imbere.”

Ndorera Claver, yagize ati: “Njye isomo niboneye ni uko aho twasuye twasanze aho bakoze impuzamashyamba koperative zikora neza, numva mbese natwe twabikora nk’uko babikoze Maze kubona uburyo ibi biti biteye, mfashe umugambi w’uko nanjye ahanjye hakaba ariho habanza gusazurwa, n’abandi bakandeberaho.”

Gahunda y’Impuzamashyamba, izwi mu rurimi rw’Icyongereza nka Private Forest Management Unit (PFMU), ni gahunda yo kubungabunga amashyamba y’abaturage bibumbiye mu makoperative, hagamijwe kurengera ibidukikije, guteza imbere ubukungu bushingiye ku mashyamba, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, no kongera umusaruro ukomoka ku biti.