Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ku nshuro ya 51, u Rwanda rwizihije Umunsi Mukuru wo Gutera Igiti hanatangizwa Igihembwe cyo Gutera Ibiti n’Amashyamba cya 2026-2027

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Ugushyingo 2026, hirya no hino mu gihugu hatangijwe Igihembwe cyo Gutera Ibiti n’Amashyamba cya 2026-2027. Ku rwego rw’Igihugu, iki gihembwe cyatangirijwe mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, AKagari ka Murinja, kuri site ya Nyabigugu. Ni igikorwa cyahujwe n’umunsi wo gutera igiti wizihijwe ku nshuro ya 51.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abayobozi b’inzego zitandukanye, Abafatanyabikorwa, Urubyiruko, n’Abaturage b’Akarere ka Kicukiro.

Kuri site ya Nyabigugu, hatewe ibiti birenga 2,238 ku buso bwa hegitari 8. Mu moko y’ibiti byatewe harimo umuhumuro, umusave, umufu, umugote, Jakaranda na Delonix regia.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Igiti cyanjye, umurage wanjye” igamije gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage. Iratwibutsa kandi ko gutera igiti atari umuhango gusa, ahubwo ko ari igikorwa cy’ingenzi cyo kubaka ejo hazaza heza no gusigira abazadukomokaho umurage urambye.

Mu butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa, abitabiriye basabwe gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, by'umwihariko batera ibiti byinshi muri iki gihembwe, bakanarinda amashyamba asanzwe ahari. 

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Fidèle Bingwa, wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yashimangiye ko gutera ibiti ari intambwe nziza, ariko abwira abaturage ko kubikurikirana kugeza bikuze ari byo bituma bigira akamaro. Yagize ati: “Mugomba gukomera kuri wa murage ukubiye mu nsanganyamatsiko igira iti ‘Igiti cyanjye, umurage wanjye’, kuko ari bwo uriya mutungo kamere uzagirira akamaro ubuzima bwanyu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), Dr. Concorde Nsengumuremyi, yavuze ko gutera amashyamba ari umushinga mugari uzagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abaturage, by’umwihariko isuri yangizaga ubutaka bwabo. Yagaragaje ko abaturage ari bo bagenerwabikorwa ba mbere b’ibikorwa byo kubungabunga amashyamba, kuko bibafasha kurengera ubutaka, kubona umwuka mwiza no kubungabunga ibidukikije muri rusange. Yagize ati: “Turakangurira Abanyarwanda bose kwitabira ibikorwa byo gutera ibiti n’amashyamba muri aya mezi kugira ngo babungabunge ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima”.

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) gifite intego yo kongera amashyamba, kuyacunga no kuyabungabunga hagamijwe iterambere rirambye.